Umwanditsi: MUSHIMIYIMANA Aline
Igitero amerika yagabye muri Nigeria Kuri noheri ya 2025 cyaba cyari igerageza ry’igitero cyo gufata Prezid awa Venezuela Nicolas Maduro.
Igitero cya Amerika muri Nigeria: Mbese cyari igerageza (Rehearsal) ry’igitero cya Venezuela?
Mu mpera z’umwaka wa 2025, isi yatunguwe n’umuvuduko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha mu gukoresha imbaraga za gisirikare hanze y’imbibi zayo. Nubwo igitero cyo muri Venezuela ari cyo cyavuzwe cyane nibindi bihugu bikakivugaho kuko ibyabaye muri Nigeria bitandukanye , mu gusesengura neza byerekana ko ibyabaye muri Nigeria bitari ibitero byo kurwanya iterabwoba gusa, ahubwo byari igerageza ry’igitero USA yagombaga gukora muri Venezuela.
Uburyo ibi bitero byombi byakozwe: Tekiniki zimwe, ku intego zitandukanye
Iyo ugereranyije uburyo Amerika yateye Nigeria muri Sokoto n’uburyo yateye Venezuela, usanga harimo isano ikomeye mu buryo bw’imirwanire:
Gukoresha Drones na Misile (Precision Strikes): Muri Nigeria, Amerika ntiyakoresheje abasirikare bo ku butaka benshi, ahubwo yakoresheje MQ-9 Reaper drones na misile za Tomahawk. Ubu ni bwo buryo bwaje gukoreshwa nyuma muri Venezuela hagamijwe gusenya ibirindiro by’ingabo n’uburyo bwo kurema itumanaho mbere y’uko amato y’intambara asatira ibyambu byaho.
Gukuraho amashanyarazi n’itumanaho: Mbere y’uko ibisasu bigwa muri Nigeria, uturere tumwe twahuye n’ibibazo by’itumanaho (cyber-interference) ibi byari ukugirango ibyihebe bitaza kubona uko bikoresha itumanaho bakaba babona uburyo bwo kurwanya USA . Ibi byaje kugaragara Ku rwego ruri hejuru muri Venezuela, aho Amerika yakuyeho itumanaho kugeza igeze kuru Prezident Nicolas Madulo.
Nigeria nk’ikibuga cyo kugeragerezamo imbaraga z’ibikoresho
Usesenguye neza Igitero cyo kuwa 25.12.2025 Bigaragara ko amerika yagikoze ishaka no kugerageza intwaro zayo no kureba uburyo kizakorwa cyane ko cyagombaga gukorwa igihe gito ku muvuduko uri hejuru kandi nta byinshi byangiritse.
Amerika yashakaga kugerageza niba misile zayo nshya zishobora kurasa neza mu bice bifite amahindu y’ikirere kimeze nka tropiki (tropical environment), ibi bikaba ari na byo byari kuyitegereza muri Venezuela.
Gutera muri Nigeria byari nko "gupima amazi." Amerika yashakaga kureba niba Umuryango w’Abibumbye (UN) cyangwa ubumwe bwa Afurika (AU) hari icyo bazakora gikomeye. Bamaze kubona ko isi itabihagurukiye cyane, bahise bimurira imbaraga zabo muri Venezuela.
Gutegura abantu ko bishoboka : Muri Nigeria, impamvu yatanzwe ni "ubutabazi" no "kurinda Abakirisitu." Ibi byateguye imitwe y’abantu kumva ko Amerika ishobora kwivanga mu bindi bihugu ku mpamvu z’ubutabazi, ari na byo byakoreshejwe muri Venezuela bavuga ko bagiye "kugarura demokarasi no gutanga ubufasha bw’ibiribwa."
Ibyo Nigeria Ihuriyeho na Venezuela Biri mu byoroheje Igeragezwa
Venezuela na Nigeria zombi ziherereye mu Northern Tropics, hagati ya Equator na Tropic of Cancer. Aho biherereye bituma zigira ikirere gishyushye umwaka wose, ubushyuhe buri hagati ya 25–35°C, kandi zigira ibihe bibiri by’ingenzi: igihe cy’imvura n’igihe cy’impeshyi.
Mu mpera z’umwaka (Ugushyingo–Ukuboza), Venezuela ahenshi iba irimo kugabanuka kw’imvura igana ku mpeshyi, mu gihe Nigeria iba mu gihe cy’impeshyi, cyane cyane mu majyaruguru no hagati, kubera umuyaga wa Harmattan uva muri Sahara. Venezuela yo igengwa n’imiyaga ya trade winds ituruka muri Atlantika.
Ku bijyanye n’ibimera n’ubutaka, Venezuela igira amashyamba ya tropiki, savanna (llanos), n’imisozi ya Andes, naho Nigeria ikagira amashyamba ya tropiki mu majyepfo, savanna hagati, n’ubutayu bwegereye Sahara mu majyaruguru. Byongeye kandi, mu bihugu byombi iminsi n’ijoro bigera kungana (amasaha hafi 12/12) umwaka wose kubera ko biri hafi ya Equator.
Igitero amerika yagabye muri Nigeria Kuri noheri ya 2025 cyaba cyari igerageza ry’igitero cyo gufata Prezida wa Venezuela Nicolas Maduro.
Igitero cya Amerika muri Nigeria: Mbese cyari igerageza (Rehearsal) ry’igitero cya Venezuela?
Igitero cya Amerika muri Nigeria: Mbese cyari igerageza (Rehearsal) ry’igitero cya Venezuela?
Comments
Nzaba ndeba
Afrika ahubwo basigaye kujya bayigeragerezamo ibisasu