Umwanditsi : Jean de Dieu I
1. (Surprise Attack )
Ingabo zihariye za Amerika (Delta Force &Special Force ) zakoresheje ikoranabuhanga rishya n’uburyo bw’ibanga rikomeye cyane mu gikorwa cyiswe "Operation Absolute Resolve".
Amerika yakoresheje intwaro zikumira zikanangiza itumanaho (Electronic Jamming), bituma ubutasi bw’Uburusiya n’Ubushinwa bwari muri Venezuela butamenya amakuru mu gihe nyacyo ngo baburire Maduro.
Igitero cyabaye mu rucyerera kandi cyamaze iminoto mike cyane. Ibi byatumye inshuti ze zimenya ibyabaye ari uko Maduro amaze kurizwa indege yerekeza muri Amerika.
2. Ruswa n'Ubugambanyi mu Nzego zari zirinze Maduro
Amakuru ava mu butasi agaragaza ko zimwe mu nshuti ze za hafi muri gisirikare cya Venezuela (FANB) zari zaramaze kugirana amasezerano n'Amerika.
Abajenerali benshi bari bashinzwe kurinda Maduro ntacyo bakoze kuko bari bamaze guhabwa icyizere ko batazafungwa niramuka batanze Maduro. Ibi byatumye inshuti z'amahanga zibura uwo zafatanya na we mu gihugu hagati kugira ngo zirwanye icyo gitero.
3."Red Line"
Mu masezerano y’ibanga ya dipolomasi, ibihugu nk’Ubushinwa n’Uburusiya bikunze kwirinda guhangana n’Amerika mu buryo bweruye ku butaka bw’umugabane wa Amerika (Western Hemisphere). Babona Venezuela nk’inshuti y’ubukungu n’ubucuruzi, ariko bigaragara ko batiteguye gutangiza Intambara ya Gatatu y’Isi kubera umuyobozi umwe aregwa ibyaha by’ibiyobyabwenge.
Icyakora nubwo byagenze gutyo ibi bihugu byagaragaje ko bidashyigikiye ibyo USA yakoze
Nubwo bitamutabaye mu buryo bw’intambara, ibi bihugu byabyitwayemo mu buryo butandukanye:
• Ubushinwa: Byagaragaye ko intumwa yihariye ya Perezida Xi Jinping yari yasuye Maduro mu masaha make mbere y’uko afatwa. Ubushinwa bwahise bwamagana icyo bwise "ubushotoranyi bw'intambara" n'ihungabanya ry'uburenganzira bwa leta, ariko bwirinze kohereza ingabo kuko bitashakaga gutangiza intambara na Amerika .
• Uburusiya: Uburusiya bwatangaje ko ibyabaye ari "iterabwoba rya leta" (state terrorism). Gusa, kubera ko Uburusiya bugihugijwe n'intambara muri Ukraine, ntibwashoboye kohereza ubufasha bwa gisirikare bwihuse muri Amerika y'Epfo kugira ngo buhangane n'ingabo za Amerika zari zifite umutekano mu nyanja ya Caribbean.
• Cuba: Cuba yo yahuye n’ikibazo gikomeye kuko ari yo yari ifite abarinzi ba Maduro ba hafi. Amerika yari yabanje gushyira igitutu kuri Cuba iyiburira ko niramuka ivanze muri icyo gikorwa, na yo izagabwaho ibitero by'indege.
Russia, China , CUBA : Kuki ibihugu by'inshuti za Nicolas Maduro wagabweho igitero na USA bitamutabaye.
Ibihugu nk'Uburusiya,China ,Cuba Kuki Bitahanganye n'ingabo za America
Ibihugu nk'Uburusiya,China ,Cuba Kuki Bitahanganye n'ingabo za America
Comments
Aba Chinese mubana mubundi buryo bwose buretse ubw'intambara
We Listen we don't Judge
Kandi numuturanyi ngo ntarindwa na basirikare be
Inshuti zubu se 😂😂😂