Logo
Deeply Research
Logged in as: Guest
Logout

Icyaha Cyo Gukangisha Gusebanya Mu Rwanda -DEEPLY RESEARCH IJD

Icyo itegeko rivuga: TEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE Ingingo ya 129
cover
Published November 26, 2025 | Views: 21824 | Likes: 342 | Comments: 0
Icyo itegeko rivuga: TEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE Ingingo ya 129

Gukangisha gusebanya Gukangisha gusebanya ni igikorwa cyo gusaba umuntu umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, ugutangaza ibanga, uguhabwa amafaranga, inyandiko mvunjwafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha uwo muntu cyangwa undi muntu ikangwa rye ryagira ingaruka ku wakorewe icyaha, kumurega, gutangaza cyangwa kumuvugaho ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro, byaba ari ukuri cyangwa se atari ukuri.
UMUNTU WESE UKANGISHA GUSEBANYA, ABA AKOZE ICYAHA.

IYO ABIHAMIJWE n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

IYO UWAKOZE ICYAHA cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Comments

Sponsored

ad
Contact Us
Added: February 5, 2026
ad
Service, protocol, event venue booking Graphic design and branding
Added: November 5, 2025
ad
1. Event planning & coordination 2. Decoration & design 3. Catering & drinks 4. Music & entertainment 5. Photography & videography 6. Fashion & beauty 7. Traditional wedding services (Gusaba & Gukwa) 8. Car hire & transport 9. Venue bookin
Added: November 5, 2025