ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE
Ingingo ya 99: Ibindi bikorwa byitwa ibyaha by’intambara
Igikorwa cyose mu bikurikira gikozwe mu mirwano ikoreshejwe intwaro cyitwa kandi icyaha cy’intambara:
1º Gukoresha intwaro z'ubumara cyangwa izindi ntwaro zibabaza abantu bitari ngombwa.
2º Gusahura ibintu bya Leta cyangwa.
by'abantu ku giti cyabo;
3º Guhana abantu ikivunge udakurikije ibyaha
bya buri muntu;
4º Gutesha umuntu icyubahiro, by'umwihariko
kumusambanya ku gahato, kwangiza
imyanya ndangagitsina, gushora umuntu
mu buraya ku gahato n'ubundi buryo bwose
bw'icyaha cy'urukozasoni;
5º Gushyira abantu mu bucakara no
kubacuruza nk'abacakara, ibikorwa bijyana
na byo n'imirimo y'uburetwa y'uburyo
ubwo ari bwo bwose;
6º Gushyira abantu b'abasiviri imbere ku
rugamba bituma baba agakingirizo
k'amasasu;
7º Ibikorwa bya kiboko bigamije gutera
ubwoba abaturage cyangwa bamwe muri
8º Gushyira igitugu ku basiviri barimo
n’abana, ngo bajye mu mirwano cyangwa
ngo bakore imirimo ijyanye n'inshingano za
gisirikare;
9º Kwicisha abaturage inzara no kubabuza ko
imfashanyo zagenewe kubagoboka
zibageraho;
10º Gutandukanya ubigambiriye abana
n'ababyeyi babo cyangwa n'abandi
bashinzwe umutekano n'imibereho myiza
byabo;
11º Kutavura inkomere, abarwayi, abarohamye
n'abandi bantu babujijwe uburenganzira
bwabo ku mpamvu zifitanye isano
n'intambara;
12º Gufata nabi imfungwa cyangwa abantu
bahurijwe ahantu hamwe.
Ni Ibihe bikorwa byitwa Ibyaha by'intambara mu mategeko y'Urwanda Deeply Research IJD
Sobanukirwa Amategeko
Sobanukirwa Amategeko
Comments
ibyaha byintambara bishobora gukorwa atari mu ntambara
Mukomeze muduhigure ku mategeko dore tuba twibereye aho ntacyo tuzi