Sobanukirwa Amategeko
Icyo itegeko rivuga: TEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA
30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA
N’IBIHANO MURI RUSANGE Ingingo ya 40: Itangwa ry’igihano cyo
kubuza cyangwa gutegeka kuba ahantu
Uretse igihe itegeko ribiteganya ukundi,
urukiko rushobora kubuza cyangwa
gutegeka umuntu kuba ahantu mu bihe
bikurikira:
1º iyo umuntu yahanishijwe igifungo kirenze
imyaka itanu (5);
2º iyo umuntu wigeze guhanishwa igifungo
kingana cyangwa kirenze amezi atandatu
(6), yongeye guhanishwa igifungo kingana
cyangwa kirenze amezi atandatu (6) mu
myaka itanu (5) kuva arangije icyo gihano
cyangwa igihe cyo gukurikirana irangiza
ryacyo cyararenze.
Kubuza kuba ahantu cyangwa gutegeka
kuba ahantu ntibishobora kurenza igihe
cy’umwaka umwe (1).
Comments
Iri tegeko ntaryo nari nzi peuh
Nge nitwara neza Batazankura Mu Murwa kubera ibyaha
Ibaze bantegetse kuva Kgl
🙄🙄 hari abantu bakwiye kwimurwa byo