Umuhanga mu by’umutekano w’ikoranabuhanga ukomoka muri Australia, Troy Hunt, ni we watangaje aya makuru, avuga ko hari amakuru y’abantu arimo aderesi za email n’amagambo y’ibanga bakoresha byagiye hanze.
Uyu mugabo yasobanuye ko hari amakuru menshi yibwe, angana na Terabyte 3,5, uburemere bushobora kujyaho filime 875 za HD.
Hunt yavuze ko amakuru yinjiriwe atari ay’abakoresha Gmail gusa, ahubwo harimo n’amakuru n’abakoresha Outlook, Yahoo n’izindi.
Yagize ati “Ayo makuru yaturutse ku mbuga zitandukanye hirya no hino ku Isi hose, ariko Gmail yo iragaragaramo cyane."
Uko wamenya niba konti yawe yarinjiriwe
Uku kwibwa kw’aya makuru byabaye muri Mata 2025, ariko amakuru yabyo yamenyekanye mu minsi mike ishize ubwo yatangazwaga ku rubuga rwa Hunt rwitwa Have I Been Pwned (HIBP).
Amakuru yibwe arimo email miliyoni 183 n’imbuga zasuwe hifashishijwe izo email, ndetse n’amagambo y’ibanga yakoreshejwe.
Ushaka kumenya niba konti yawe yaribwe, ugomba kujya kuri urwo rubuga, ukandika aderesi yawe ya email, ugakanda ahanditse “Check”. Urubuga ruzahita rwerekana aho aderesi yawe yagaragaweho ubujura bw’amakuru.
N’iyo byaba bitagaragaye ko uherutse kwibwa muri ubu bujura bw’amakuru bushya, email yawe ishobora kuba yarigeze kwibwa mu bihe byashize kuko hari amakuru yagiye yibwa mu myaka irenga 10 ishize.
Uko wakwirinda niba amakuru yawe yaribwe
Abantu bose bagaragajwe muri ubu bujura bw’amakuru barasabwa guhindura ako kanya ijambo ry’ibanga rya email zabo. Nyuma y’ibyo, bagasabwa kandi kwifashisha uburyo bwa “two-factor authentication (2FA)” butuma umuntu ahabwa kode yo kwinjirisha konti kuri telefoni ye mbere yo kwinjira kuri konti ye ya email.
Nk’uko Troy Hunt yabisobanuye, ubu bujura ntibwakozwe rimwe, ahubwo ni uruvange rw’amakuru yagiye akusanywa n’ibyitwa “stealer logs”, porogaramu zibika amakuru y’abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga.
“Stealer logs ni nk’isoko ifata amakuru y’abantu buri kanya, ikayakwiza ku mbuga zitandukanye,” Hunt yabisobanuye kuri blog ye.
Abakoresha ’e-mail’ za Gmail basabwe kwihutira kugenzura konti zabo nyuma y’uko hatangajwe ko amagambo y’ibanga (passwords) arenga miliyoni 183 y’abayikoresha yibwe, -Deeply Research IJD.Com
’Passwords’ z’abarenga miliyoni 180 bakoresha Gmail zaribwe -Deeply Research IJD .Com
’Passwords’ z’abarenga miliyoni 180 bakoresha Gmail zaribwe -Deeply Research IJD .Com
Comments
Xoo