1: Kubura urukundo n’ubwitaho
Umwana wese akeneye kumva akundwa, yitabwaho, kandi yemerwa uko ari. Iyo ababyeyi batamwereka urukundo, ntibamuganiriza neza, ntibamwereka ko bamushimira cyangwa bamwishimira, atangira kwiheba no kumva ko adafite agaciro.
2: Ihohoterwa n’ibihano bikabije
Kumukubita buri gihe, kumutuka, kumutesha agaciro mu ruhame, kumutera ubwoba… byose bitera ubwoba n’agahinda mu mwana. Ahinduka uwifunga, utinya kuvuga cyangwa kwisanzura, bityo agakura yifitemo intimba.
3: Kumugereranya n’abandi
Iyo umwana ahora abwirwa ko abandi bamurusha ubwenge, ubwiza cyangwa imyitwarire, atangira kwifata nk’udashoboye. Yumva ntacyo amaze, akitakariza icyizere, bikamutera kwigunga no kwiheba.
4: Kutamwumva no kumucecekesha
Umwana agira ibyiyumvo nk’abandi. Iyo ababyeyi batamwumva cyangwa bakamubuza kuvuga ibimubabaje, bimwigarurira mu mutima bikamubabaza cyane. Iyo ntacyo atura, bimukomeretsa kurushaho.
5: Amakimbirane mu rugo
Iyo ababyeyi barwana, batukana cyangwa bakabana nabi, umwana abibona cyangwa akabyumva. Ibyo bimuhungabanya, bikamutera agahinda kenshi, gutinya ejo hazaza no kwiheba.
6: Guhatira umwana ibyo adashoboye
Gushaka ko ahora ari intangarugero, atsinda cyane, akora byose neza, bishobora kumugiraho igitutu. Iyo atabigezeho, yumva atabaye uwo ababyeyi bashaka, bigatuma yikocora no kwiheba.
7: Kutamureka ngo akine no gusabana
Abana bakeneye gukina no kugira umwanya wo kwishima. Iyo bamaze igihe mu mashuri gusa, badafite akanya ko gusabana no kunezerwa, ubuzima bwabo butangira kubabera umutwaro.
8: Gutesha agaciro ibitekerezo bye
Iyo umwana agize icyo avuga, ababyeyi bakamwima amatwi, bakamuseka cyangwa bakamuhinyura, atangira kumva ko nta gaciro afite. Ibi bimutera kwiheba no gutinya kuvuga.
9: Gushingira urukundo ku musaruro
Hari ababyeyi bereka abana urukundo gusa iyo bakoze neza. Iyo umwana atsinzwe cyangwa yakoze ikosa, bamuhinduka. Ibi bituma yumva ko agomba “guhora atsinda” kugira ngo akundwe, bikamunaniza.
10: Kutamubera icyitegererezo
Ababyeyi bavuga neza ariko bagakora ibibi, baba bigisha umwana ibintu bimucanganyiriza. Umwana nk’uyu akura adafite icyerekezo, akibaza icyo yakwigiraho, agakurana agahinda n’akajagari k’amarangamutima.
Inama:
Urukundo, kwihangana, kumva umwana no kumuba hafi ni yo nzira yo kumurinda agahinda gakabije no kumufasha gukura neza.
Amakosa ababyeyi bakora agatuma abana biyumva nkaho badakunzwe bishobora gutuma batekereza kwiyahura
Umwana wawe natangira gutekereza ko adakunzwe bishobora gutuma yiyahura kubera agahinda gakabije.
Umwana wawe natangira gutekereza ko adakunzwe bishobora gutuma yiyahura kubera agahinda gakabije.
Comments
Abana baje batubabarira hari ibyo abenshi tutazi kandi natwe niko tuba twararezwe akenshi
Ababyeyi bakomeze bite ku ubuzima bw'abana babo kbs Nibo rwanda rwejo
Erega abakozi ni abantu ntibakwiye gufatwa nabi
Umwana ni rwanda Rwejo
❤️
Akenshi turushywa no gushaka amafranga nti twite kuabana bacu , ariko ntacyo bimaze kuko nabo iyo batarezwe bakura barushaho kutubera umutwaro
Nyiratunga yaravuze ngo abatoya nti bagapfe
Ni ungenzi ku kwita ku mikurire y'umwana Kuko ushaka kwica ejo yica abato
Than you Muba muduhaye ibyingenzi
Ni byiza ko mu rugo abantu bose bagira umwanya wo kuganira, gusengera hamwe no gufatira hamwe amafunguro. iicyo gihe habaho umwanya uhagije wo gusangira ngo gusabana, buri wese akamenya ibyufuzo by'undi. Bituma bamenyana