Isomo dukura mu Gitabo The Power of Now cyanditswe na Eckhart Tolle
Igitabo The Power of Now cyanditswe na Eckhart Tolle ni kimwe mu bitabo by’ingenzi mu bijyanye n’imibereho y’umuntu n’iterambere ry’umutima (spiritual growth). Iki gitabo cyigisha abantu uburyo bashobora kubaho ubuzima bufite amahoro, batuje kandi bujyanye n’ukuri, binyuze mu kwiga kubaho mu gihe barimo (present moment). Umwanditsi agaragaza ko impamvu nyamukuru ituma abantu babaho mu mibabaro, mu guhangayika no mu bwoba ari uko baba babayeho mu bitekerezo byabo aho kubaho mu buzima nyabwo.
Kubaho Ubona ukuri kwawe nyako
Mu ntangiriro z’igitabo, Eckhart Tolle agaragaza uko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kubona ukuri kw’uko atari ibitekerezo bye. Yari umuntu wari uhorana agahinda, afite ibibazo by’imbere muri we, ariko nyuma yo kwibaza ikibazo gikomeye cy’uko “ndi nde?”, yabashije kumenya ko hari itandukaniro hagati y’umuntu nyakuri (true self) n’ibitekerezo byo mu mutwe (mind). Iyi myumvire yamufashije kugera ku mahoro atigeze agira mbere. Uyu mwanya wo kumenya ukuri kwawe ni wo shingiro ry’ubutumwa bwose buri muri iki gitabo.
Bigenda bite Iyo ibitekerezo bikugira imbata?
Tolle akomeza asobanura ko ikibazo gikomeye cyugarije abantu benshi ari ukwiyumva nk’ibitekerezo byabo. Iyo umuntu yemeye ko ari ibitekerezo bye, aba atwawe n’urujijo, impungenge, ubwoba n’agahinda. Ibi bitekerezo biba bidahagarara, bikamujyana mu bihe byahise cyangwa mu by’ejo hazaza, bikamubuza kubaho mu kanya ari mo. Nk’uko umwanditsi abivuga, ibitekerezo bishobora kuba igikoresho cy’ingirakamaro, ariko iyo bitagenzuwe bihinduka umwanzi w’umuntu.
Ntitukabeho mugihe cya ahise no mu gihe kizaza
Ikindi gitekerezo gikomeye kigaragara muri iki gitabo ni uko igihe (time) ari cyo soko y’imibabaro y’abantu. Abantu benshi baba babayeho mu byahise bibatera kwicuza cyangwa mu hazaza habatera ubwoba n’impungenge. Nyamara, ukuri ni uko ubuzima bubaho mu kanya k’ubu gusa. Ibihe byahise ntibikibaho, naho ibizaza ntibiraza. Kubaho mu kanya k’ubu ni byo bituma umuntu abona amahoro n’ituze nyaryo.
Uburyo bwo kwibohora no kugenzura ibitekerezo byawe
Mu rwego rwo gufasha abantu kugera kuri uru rwego, Tolle atanga inama yo kwitoza kwitegereza ibitekerezo byawe. Ibi bisobanura kumenya igihe uri gutekereza no kureba ibyo bitekerezo utabivanga n’uko uri. Iyo utangiye kubikora, ibitekerezo bigenda bigabanuka, maze ukabona ituze ry’imbere. Uyu mwitozo ufasha umuntu kubona ko hari igice cye kireba ibitekerezo, kandi icyo gice ari cyo cy’ingenzi kurusha ibitekerezo ubwabyo.
Amarangamutima ni Indorerwamo y’ibitekerezo byawe
Tolle anagaragaza uruhare rw’amarangamutima mu mibereho y’umuntu. Avuga ko amarangamutima akenshi akomoka ku bitekerezo dufite. Iyo umuntu afite ibitekerezo bibi, na byo bituma agira amarangamutima mabi nk’uburakari, ubwoba cyangwa agahinda. Iyo umuntu atabashije kugenzura ibitekerezo bye, amarangamutima na yo aramurenga. Ariko iyo umuntu yemeye amarangamutima ye, akayareba atayirwanya, bituma agenda agabanuka kandi ntamugirire nabi.
Hari ububabare buhishe mubantu bubayobora bukabatera ubwoba
Ikindi gitekerezo gikomeye ni icyitwa “pain-body”, cyangwa ububabare bubitse mu muntu. Tolle asobanura ko abantu bose bafite ububabare bwakusanyijwe mu mibereho yabo ya kera, bushobora gukanguka igihe hari ikintu kibwibukije. Iyo pain-body ikangutse, ishobora gutuma umuntu akora ibintu atatekerejeho cyangwa agira amarangamutima akabije. Umuti si ukuyirwanya, ahubwo ni ukuyimenya no kuyireba uko iri.
Kubaho ubuzima bwuzuye kandi bufite intego
Mu gusoza, The Power of Now ni igitabo gifite ubutumwa bukomeye bwo guhindura ubuzima bw’umuntu. Cyigisha ko amahoro nyayo atava ku bintu byo hanze, ahubwo ava imbere mu muntu. Iyo umuntu yize kubaho mu gihe agezemo, akamenya gutandukanya ibitekerezo bye n’ubuzima bwe nyakuri, ashobora kugera ku buzima burangwa n’ituze, ibyishimo n’ubwisanzure.
Comments
Good