Uyu Munsi Kuri Deeply Research IJD turiga Isomo ryo Kubabarira
Turasubiza ibi bibazo bibiri
Kubabarira n’iki?
Uwababariye arangwa n’iki ?
Ese Kubabarira n’Ukwibagirwa?
Uwo wababariye mubana Mute?
1. Ese Kubabarira Birakomeye cyangwa biroroshye ?
kubabarira si igitekerezo cyoroshye cyangwa inama nziza gusa, ahubwo ni itegeko rikomeye rya Yesu rigena ubuzima bwa gikristo. Iyo urebye neza usanga kutababarira bibuza amahoro n’umugisha, kugeza igihe uhisemo kurekura burundu inzika. Kubabarira bigaragazwa nkikintu gituma abantu babaho neza batekanye aho bigaragara no munyigisho za Bibiliya aho zigamije kwigisha abakristo kubaho mu kubabarira kwuzuye, hatitawe ku buremere bw’ibikomere.
2.Ese Kubabarira kuzuye niki?
kubabarira by’ukuri si ukwivuga ko wababariye mu magambo gusa, cyangwa se ugasubirana n’uwo mwapfuye ikintu , ahubwo ni ugukuraho burundu inzika mu mutima. Kubabarira byuzuye ni igihe ushobora kwibuka icyaha umuntu yagukoreye ariko nta burakari cyangwa icyifuzo cyo kwihorera kikiri mu mutima wawe. Ni icyemezo gifatwa n’umuntu ku giti cye, kandi kigomba gufatwa nubwo uwagukoshereje yaba atigeze asaba imbabazi.
3.Niki kiranga Umuntu watanze imbabazi akuye kumutima?
Dore bimwe mu ibimenyetso bigaragaza niba umuntu yarababariye by’ukuri.
1. Uba watanze imbabazi igihe udashaka gusebabya uwagukoshereje,
2.igihe utishimira ko uwo wababariye agize ibyago,
3. igihe ushobora gusengera uwo wababariye umwifuriza ikiza .
Niyo mpamvu kubabarira Atari kugeragezwa n’ibintu bito: niba uvuga inkuru y’uko wagiriwe nabi mu buryo bwo kwishongora cyangwa gushaka ko abandi bumva impuhwe wamugiriye , bishobora kugaragaza ko ugifite inzika . Bityo, kubabarira by’ukuri bipimirwa ku myitwarire no ku mutima w’umuntu.
4.Umukiristu ababarira Ashingiye Kuki ?
Umukiristo ababarira ashingira cyane ku isengesho rya Data wa twese, cyane cyane ku murongo uvuga ngo: “Utubabarire nk’uko natwe tubabarira.” Asobanura ko Yesu yashyize kubabarira ku rwego rwo hejuru cyane, kuko kubabarirwa n’Imana bifitanye isano n’uko natwe tubabarira abandi. Uyu murongo si iterabwoba gusa, ahubwo ni ihame ry’ubuzima bwa gikristo. Iyo umuntu atababarira, aba afunga umuryango w’amahoro n’ubusabane bwe n’Imana.
Umukiristu kandi usoma ijambo ry’Imana ashingira kuko imbabazi z’Imana Zitagira umupaka “Mwihanganirane, mubabarirane… nk’uko Umwami wacu yabababaririye.” (Abakolosayi 3:13)
Uyu murongo ugaragaza ko Imana yatubabaririye ku buntu, natwe tugahamagariwe kubabarira abandi. Kubabarira si ukumva ibibaye byoroshye gusa, ni icyemezo cy’umutima
Kubabarira ntibigira inshuro bikorwa ku mu kristu kuko yesu yabwiye Patero ati “ntibibe karindwi gusa, ahubwo karindwi incuro mirongo irindwi” (Matayo 18:22), agaragaza ko kubabarira ari ubuzima buhoraho, atari igikorwa kimwe gusa
5.Bigenda Gute iyo Twanze Kubabarira
u mugani w’umugaragu utababarira (Matayo 18:21–35), Yesu yerekanye umugaragu wababariwe umwenda munini ariko akanga kubabarira mugenzi we umwenda muto. Iherezo rye ryari ribi.Yesu asoza avuga ati:
“So wo mu ijuru na we ni ko azabagira, nimutababarira mu mitima yanyu, umuntu wese umuvandimwe we.”
(Matayo 18:35)
iyo twanze kubabarira, tuba twiyemeje gufata umwanya w’Imana mu guca urubanza. Kwanga kubabarira akenshi bijyana no guhora dusuzuma no gucira abandi imanza. Yesu yavuze ati: “Ntimucire abandi imanza kugira ngo namwe mutazazicirwa.” gucira abandi imanza bidindiza ubuzima bwacu bw’umwuka kandi bikurura igihano cy’uburyo runaka mu mibereho yacu. Kwicisha bugufi no kureka Imana ikaba ari yo icira imanza ni intambwe ikomeye mu kubabarira.
6.Ni Ryari Nacira Umuntu Urubanza
‘’Mwe guca Imana ku bigaragara gusa ahubwo muce imanza z’ukuri.” (Yohana 7:24
Nubwo gucira imanza abantu ari bibi ariko, hari ibihe umuntu ashobora kugira uruhare mu gukemura ikibazo, cyane cyane iyo hari akarengane kagaragara. Ariko ashyiraho ibipimo: umuntu agomba kuba nta nyungu ze bwite abifitemo, agomba kuba agamije kubaka no kugarura, atari uguhana cyangwa kwihorera. Ibi bigaragaza ko kubabarira bitabuza kurwanya akarengane, ariko bikorwa mu mutima utarimo inzika.
7.Ni Gute ubana n’uwo wababariye
Iki gice gisobanura igitekerezo cya Bibiliya kivuga ko urukundo “rutibuka ibibi.” kubabarira bisobanuye kudakomeza kubara no kwibutsa amakosa y’undi. Nk’uko Imana itabara ibyaha byacu iyo twihannye, natwe tugomba kwiga kudakomeza kubika inyandiko y’ibikomere twahawe. Iyo dukomeje kubyibuka mu buryo bwo gushinja no kubibika, tuba tutarababarira byuzuye. Kubabarira ni uguhitamo kutazongera kubivuga mu buryo bubabaza.
8.Inzira umuntu anyuramo ababarira
intambwe zifatika zo kubabarira. kubabarira ari icyemezo gifatwa rimwe, ariko gishobora gusaba gusubirwamo mu isengesho igihe amarangamutima agarutse. Ugomba gusengera uwagukoshereje, kwirinda ibiganiro by’imitekerereze yo kwihorera (imaginary conversations), no guhitamo gutekereza ku byiza aho kwibanda ku bibi. amahoro aturuka ku kubabarira aruta kure cyane kunyurwa no kwihorera.
Mu Gusoza
kubabarira byuzuye ari urufunguzo rw’amahoro, gukira mu mutima, no kugumana ubusabane bwimbitse n’Imana. Nubwo kubabarira bitavuze ko twibagiwe ibikomere, bisobanuye ko twahisemo kutabireka bikadutwara ubuzima bwacu.
ubutumwa bukomeye: kubabarira si impano duha uwadukoshereje gusa, ahubwo ni impano twiha ubwacu impano y’umudendezo n’amahoro arambye.
ISOMO RYO KUBABARIRA - kubabarira si impano duha uwadukoshereje gusa, ahubwo ni impano twiha ubwacu impano y’umudendezo n’amahoro arambye
Twige kubabarira byuzuye kuko bitanga amahoro y'umutima
Twige kubabarira byuzuye kuko bitanga amahoro y'umutima
Comments
Kubabarira Ikintu gikomeye cyane
Murakoze cyane