Logo
Deeply Research
Logged in as: Guest
Logout

Iyo ufite ikizere mu Mana, ntuhorana umutima uremerewe. Ibibazo birahari, ariko amahoro aruta ibibazo.

cover
Published February 1, 2026 | Views: 70587 | Likes: 102 | Comments: 6

Intangiriro
Uyu munsi turaganira ku kintu gikomeye cyane mu buzima bw’umukristo: ikizere. Abantu benshi bajya Gusenga bafite imitwaro, ubwoba, n’ibibazo bikomeye. Hari abibaza bati: “Ese Imana iracyankunda? Ese ejo hange bizagenda gute ?”
Kuva uyu munsi ujye wibuka ko Uwizera imana wese atagendana ubwoba ahubwo agendana ikizere.


Reka turebere hamwe Icyo bibiriya ivuga ku kizere

1.Ikizere ni cyo shingiro cy’ubuzima bw’umukristo
Bibiliya iratwigisha iti:
Abaheburayo 11:1
“Kwizera ni ukumenya neza ibyiringirwa, ni ugushikama ku bitaboneka.”
ikizere si ukubona mbere, ni ukwizera mbere. Iyo wizeye Imana, n’iyo utarabona igisubizo, umutima wawe uba utekanye. Umukristo utagira ikizere ahora ahungabanye, ariko ufite ikizere ahora ahagaze neza.
Isomo: Ntutegereze kubona kugira ngo wizere, wizera ni bwo uzabona.


2. Kwiringira Imana bituma tutayoba mu buzima
Hari abantu benshi bayoborwa n’ibitekerezo byabo, amarangamutima yabo, cyangwa inama z’abantu. Ariko Ijambo ry’Imana riratubwira riti:
“Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose… azagorora inzira zawe.” Imigani 3:5–6
Iyo wishingikirije ku Mana, ntiwibeshya inzira. N’iyo utamenya aho ujya, Imana iba ibizi. Kwiringira Imana ni ukwemera ko yo ibona kure kuruta wowe.
Isomo: Kwiringira Imana si intege nke, ni ubwenge.


3.Ikizere kizana amahoro mu mutima
Isi idutera ubwoba, amakuru aratubabaza, ejo hazaza hakatuyobera. Ariko Bibiliya iravuga iti:
“Imana y’ibyiringiro ibuzuze ibyishimo n’amahoro mu kwizera.” Abaroma 15:13
Iyo ufite ikizere mu Mana, ntuhorana umutima uremerewe. Ibibazo birahari, ariko amahoro aruta ibibazo. Ikizere gituma uruhukira mu Mana.
Isomo: Amahoro nyakuri ntaturuka ku kuba nta kibazo ufite, aturuka ku kwizera Imana mu kibazo.



4. Ikizere gikuraho ubwoba
Ubwoba ni umwanzi w’ukwizera. Ariko Dawidi yavuze ati:
“Uwiteka ni umucyo wanjye n’agakiza kanjye; nzatinya nde?” Zaburi 27:1
Iyo uzi Imana ibyo yakora, ubwoba buragenda. Nta muntu, nta kibazo, nta bihe bikomeye bishobora kugutera ubwoba igihe wizeye Imana.
Isomo: Ubwoba buza iyo wibagiwe Imana, ikizere kikaza iyo uyibutse.


5. Ikizere kitwigisha gutegereza
Hari abacika intege kuko ibisubizo bitinze. Ariko Bibiliya iravuga iti:
“Abiringira Uwiteka bongererwa imbaraga.” Yesaya 40:31
Gutegereza Imana si ukwicara ubusa, ni ukwizera ko iri gukorera mu bwiru. Igihe Imana itaravuga “Yego”, iba itaravuga “Oya”.
Isomo: Gutinda si ukwangwa, ni ukwitegurwa.


6.Imana ifite ejo hazaza heza kuri wowe
N’iyo ubu ubona umwijima, Imana ireba ejo hazaza.
“Mfite imigambi yo kubaha ejo heza n’ibyiringiro.” Yeremiya 29:11
, ubuzima bwawe ntibwarangiye. Imana iracyafite umugambi, iracyafite ijambo, iracyafite umucyo kuri wowe.
Isomo: Ntukarebere ejo hawe mu maso y’ibibazo, rebera mu maso y’Imana.


7.Ikizere ni cyo kiduha gutsinda

“Uku ni ko gutsinda kwacu… ukwizera kwacu.” 1 Yohana 5:4
Ntidutsinda kubera imbaraga zacu, dutsinda kubera kwizera kwacu. N’iyo urugamba rukomeye, uwizeye Imana ahora ari umutsinzi.

UMUSOZO
Ikizere kirarema iyo umuntu yatakaje ikizere aba yapfuye mu bugingo, nti tukemere ko dutakaza ikizere ahibwo tugumane mu mutima aya magambo abiri

1. Ntukemere ko ibibazo byawe bigutwara ikizere cyawe.
2.Wizere Imana n’iyo waba utumva uko ibintu bizagenda.

Comments

Guest February 8, 2026 10:54 am

Amen

Guest February 4, 2026 4:59 pm

Amen tubohoke !

Guest February 4, 2026 12:03 pm

Amen

Guest February 3, 2026 5:17 pm

Iri somo ni ryiza Cyane , Mukorera he ?

Guest February 3, 2026 10:34 am

Amen Kwizera kurarema

Guest February 3, 2026 9:16 am

Amen

Sponsored

ad
Contact Us
Added: February 5, 2026
ad
Service, protocol, event venue booking Graphic design and branding
Added: November 5, 2025
ad
1. Event planning & coordination 2. Decoration & design 3. Catering & drinks 4. Music & entertainment 5. Photography & videography 6. Fashion & beauty 7. Traditional wedding services (Gusaba & Gukwa) 8. Car hire & transport 9. Venue bookin
Added: November 5, 2025